Unsanga wese ntazasonza bibaho

ICYUMWERU CYA 18 GISANZWE B

Ku ya 5 Kanama 2012

AMASOMO: Iyimukamisiri 16,2-4.12-15; Zaburi 78(77); Abanyefezi 4, 17.20-24; Yohani 6, 24-35

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹NI JYEWE MUGATI UTANGA UBUGINGO. UNSANGA WESE NTAZASONZA BIBAHO, N’UNYEMERA NTAZAGIRA INYOTA BIBAHO››

  1. Yezu Kristu ni Umugati utanga ubugingo.

Uyu munsi Yezu Kristu arakira imbaga y’abantu yaje imukurikiye nyuma y’uko abagaburiye imigati maze bakarya bagahaga. Bongeye kubona Yezu buzura akanyamuneza bamwereka ko bamufitiye ubwuzu. Ariko Yezu warebaga kure mu mitima yabo yahise ababwira ko batamushaka kuko banyuzwe n’ibimenyetso bibyutsa ukwemera muri bo. Yababwiye ahubwo ko bamushaka kuko yabagaburiye imigati bagahaga. Nibwo Yezu yabasabaga gukora badaharanira ibiribwa bishira, ahubwo bagaharanira ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka. Bamaze koko kumva ko kurya ugahaga nk’amatungo bidahagije kuri muntu, babajije Yezu icyo bakora ngo bashimishe Imana. Yezu ntiyabatindiye abasubiza ko icyo Imana ishima ari ukwemera uwo yatumye. Bigeze aha ariko ntibyashobotse gukomeza kumvikana na bo kuko bamwatse ibimenyetso. Bityo bakagaragaza ko ibyo yari yakoze mbere ntacyo biyumviyemo byabaye kwirira gusa. Yezu aberurira ko kuva na kera Se yabagaburiye akoresheje manu mu butayu. None ubu akaba ari we ubwe kiribwa gitanga ubugingo buhoraho yaboherereje. Bityo Yezu agira ati ‹‹ni jye mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera wese ntazagira inyota bibaho››. Ifunguro ryagaburiwe kera abayisiraheri mu butayu, ni Kristu ryashushanyaga. Ni Kristu ryahanuraga.

  1. Uhoraho yabagaburiye umugati uturutse mu Ijuru

Koko rero nk’uko Yezu abwira none abamuteze amatwi ko atari Musa watanze umugati mu butayu ahubwo ko ari Data Uhoraho; ibyo isomo rya mbere rirabitwereka. Musa yabuze uko agenza imbaga yari ifite amerwe y’inyama isonzeye n’umugati. Batangiye kwifuza inkono z’inyama zatogoteraga ku mashyiga bakiri mu Misiri. Baritotombye. Musa na we aratakamba. Maze Uhoraho asubiza isengesho rya Musa amanura mu kirere umugati wabatunze. Zaburi ya none irahimbaza icyo gikorwa gikomeye Data Uhoraho yakoreye Abayisraheli maze hose bikirize bati ‹‹ Uhoraho yabahaye umugati uturutse mu Ijuru.›› Nyamara iyo umuntu agutunze wihatira kumutunganira. Abatunzwe n’umugati uturutse Kuri Uhoraho bagomba guhigika ubuhemu baharanira kumwiha ngo abahindure umwihariko we.

  1. Guhinduka muntu mushya muri Kristu no kubaho mu butungane nyakuri

Ni yo mpamvu mu isomo rya kabiri Pawulo intumwa abwira Abanyefezi ko Kwikiriza Kristu nyako ari ukwemera guhinduka rwose nyabyo. Umuntu akaba umuntu mushya. Maze muntu w’igisazira ugenda yiyangiza mu ngeso mbi agasezwererwa. Pawulo Intumwa hari aho agira ati ‹‹mugomba rero guca ukubiri n’imibereho yanyu yo hambere, mukivanamo imigenzereze ya muntu w’igisazira ugenda yiyangiza mu byifuzo bibi bimuroha… Ntimuzongere kugenza nk’abatazi Imana bikurikira ubupfu bwabo.›› Kuri Pawulo Intumwa , abanyefezi bagomba gupfa ku byaha n’imigenzereze yose igayitse maze Kristu akababuganizamo ubuzima bwe bushya. Bwa buzima ababubamo baba baraciye ukubiri n’ibicumuro byicishije Umucunguzi. Uko rero ni ko gutungwa koko na Kristu Mugati utanga ubugingo. Ngicyo natwe icyo Kristu Yezu udusanze adusaba Kuri uyu munsi.

  1. Twemere gutungwa na Kristu Mugati utanga ubugingo.

Yezu Kristu uje adusanga none, atuzaniye ubuzima busendereye. Twemere rwose kumwakira. Aje agira ngo atumare ipfa ry’ibyisi. Maze kubana na we twumve ko bitunyuze kuruta ahandi hose twaba. Aje kudutsindira irari ry’ibyo Sekibi idukuruza kugira ngo iduhindure abambari bazarimbukana na yo. Twemere rero Yezu Kristu adutunge. Adutungishe ukuri kwe. Kuko Yezu Kristu ni ukuri. Birababaje ko usanga hari abantu b’abakristu bihanukira bakavuga bati ‹‹nta muntu ubaho atabeshya!›› Mbese ubwo kugira ngo ubeho muri iyi si ugomba kubeshya. Biteye ubwoba! None se tubeshejweho na Sekinyoma cyangwa tubeshejweho na Kuri Yezu Kristu? Uwumva ko atabeshye atabaho ni uko aba ataratangira kubaho nyine mu Kuri. Aba ataratangira kubaho muri Kristu. Niyo mpamvu gutangira kuba uwa Kristu ni ugutangira guhitamo Ukuri no gutandukana n’ikinyoma gituma uba uwo utariwe, ukiyerekana uko utari. Twibuke ko Yezu Kristu ari Umugati utanga ubugingo. Ariko kandi akaba ari na we Nzira, Ukuri n’Ubugingo (Yh 14,6). Gutungwa rero na we ni ugutandukana n’ibyo Sekibi itungisha abana bayo. Maze bagahora babyirukaho, rimwe na rimwe batabibona ntibatore n’ agatotsi (urugero inzoga, ibiyobyabwenge, ubusambanyi…).

Yezu Kristu wapfuye akazuka aradusanze rero uyu munsi ngo aduhindure intungane. Kandi birashoboka niba tumwemereye. Ijambo rya Kristu si amagambo y’abantu. N’abitwa abatagatifu none, ejo bari abantu nkatwe. Yezu Kristu aradusaba rero guhinduka muntu mushya waremwe uko Imana Data abishaka mu butungane nyakuri (Ef 4,24). Uko Yezu aduhamagarira none ubutungane, ni nako Sekibi nayo ikaza umurego iduhamagarira kwica itegeko rya Kristu. Hari nk’imvugo ikwizwa mu rubyiruko ko nta muntu ubaho adasambana. Bityo utari muri iyo ngeso akaba yakeka ko ari we uri mu cyaha. Sekibi tuyime amatwi. Tuyange koko bitari iby’amagambo gusa. Ahubwo rwose bijye mu ngiro. Twitandukanye n’inzira zose idushukiramo itubeshya ko umunsi twaretse icyaha runaka tutazabaho. Twime amatwi abatwizeza ko ntacyo tuzababurana bashaka kudushora mu busambanyi, mu bujura cyangwa mu kugambanira abandi ngo bicwe cyangwa bafungirwe ubusa. Yezu Kristu aje kuduha rwose ubwigenge bw’abana b’Imana Data no kuduca burundu ku bucakara bw’ibintu cyangwa bw’abantu. Yezu Kristu aje kutubohora rwose burundu ku nda nini, ku bugugu no ku businzi. Kugira ngo tumenye gusaranganya na bose twita ku bakene kandi twubakisha Kiriziya ye ibyo yaduhaye. Bityo tumufashe gukiza abandi ageza Inkuro Nziza y’Umukiro we ku bayikeneye bose. Yezu Kristu aje uyu munsi gutabara abe bamutakira ubudatuza ngo barusheho kuba ibiremwa bishya, ngo barusheho kuba intungane.

  1. Umubyeyi Bikira Mariya nadusabire twese gutungwa iteka na Kristu.

Umubyeyi Bikira Mariya adusabire twese twakire Yezu Kristu wapfuye akazuka uje none kutuvugurura. Bityo guhera none adutungire ubuzima . Uko tumuhawe mu Ukaristiya tujye turushaho gusa na we. Bityo tumuhabwe kenshi kandi tumuhabwe neza. Ubuzima bushya aduha butume benshi bakunda Misa kuko bazaba babona ko yahinduye ubuzima bwacu. Mbese ko natwe ubwacu twahindutse misa. Kuko uhuye natwe tumuhuza na Yezu twahawe, tukamubwira Ijambo rye kandi n’ubuzima bwacu akabona ko ari ubwa Kristu koko (2Kor 3,18; Gal 2,19-20). Yezu Kristu wapfuye akazuka ni we Byishimo byacu ubu n’iteka ryose.