Isomo: Yobu 9,1-12.14-16

Isomo ryo mu gitabo cya Yobu 9,1-12.14-16

Incuti za Yobu zimaze kumushinja, afata ijambo agira ati “Nzi neza ko ari uko bigenda, none se umuntu yatsinda Imana ate? Iyo ashatse kujya impaka na yo, n’iyo yavuga kangahe yo nta na rimwe imusubiza. Mu banyabuhanga buhanitse no mu banyembaraga b’indahangarwa, ni nde wigeze kuyihangara, hanyuma akayihonoka? Ni yo yimura imisozi mu ibanga, yarakara ikayibirindura. Ni yo iteza isi umutingito, iyo ijegajeza inkingi zayo. Niyo itegeka izuba ntirirase, ikabuza n’inyenyeri kumurika. Ni yo yonyine yahanze ikirere cy’ijuru, igatambagira hejuru y’inyanja. Ni yo yahanze inyenyeri izishyira ahazigenewe, maze izita amazina yazo. Ni yo yaremye ibintu bikomeye tudashobora gusobanukirwa, irema n’ibindi bitangaje kandi bitabarika. Iyo ihise iruhande rwanjye sinyibona, n’iyo inyitseseho simbyumva. Iramutse inyaze ikintu ni nde wayikoma, maze ngo agire ati “Urakora ibiki?” Jyewe se nashobora nte kwihandagaza ngo ndaburana, ngo ndashaka ingingo zayitsinda? Jyewe n’iyo naba mvuga ukuri bimariye iki kwiregura; kandi ari yo Mucamanza wanjye nkwiye gutakambira? N’iyo nayihamagara ikaza, si byo byanyemeza ko yakumva ijwi ryanjye.