Dusabe Nyir’imyaka yohereze abakozi mu murima we

Inyigisho yo ku wa gatandatu, icyumweru cya I, Adiventi, 2013

Ku ya 07 Ukuboza 2013 – Mutagatifu Ambrozi, Umwalimu wa Kiliziya

Yateguwe na Padiri Charles HAKORIMANA

Igihe Yezu aje yasanze umuryango w’Imana utegereje, Umukiza wari warahanuwe kuva igihe kirekire. Guhera ku myaka cumi n’ibiri umuyahudi (igitsina gabo), yatangiraga kwimenyereza gusoma Ibyanditswe bitagatifu no kwitoza kubaho akurikije ibyo asoma. Ibyanditswe btagatifu ni byo byatangaga umurongo n’icyerekezo cy’imibereho y’umuryango wa Israheli, ugendeye cyane cyane ku bisobanuro byatangwaga n’abahanga banyuranye. Kimwe n’ubu ntibyari bihagije gusoma gusa ngo wumve icyo Ibyanditswe bitagatifu bivuga, byasabaga abasobanura, akenshi bakabikorera mu nsengero zari hirya no hino mu nsinsiro.Ibi bikerekana ko uyu wari umuryango wubakiye cyane ku iyobokamana.

Umuryango w’Imana wari utegereje ariko wari unashonje. Wari usonzeye iyobokamana risobanutse niho ivanjili y’uyu munsi itubwira ko Yezu ngo “ abonye iyo mbaga y’abantu abagirira impuhwe, kuko bari barushye kandi bameze nk’intama zitagira umushumba” ( Mt 9,36).

Bari barushye

Nyuma yo kwigarurirwa no gukoronizwa n’amahanga anyuranye, umuryango wa Isareheli wakomeje kwizera no gutegereza Umukiza, gusa kubera kurambirwa igitugu cy’abandi bari barambiwe. Ku gihe cya Yezu bategekwaga n’Abaromani baje nyuma y’Abagereki. Uretse kuba bari barushye kubera kuza biruka baturutse hirya no hino mu nsinsiro bagana Yezu , aha biranashushanya umunaniro wo gutegereza bahangayitse.

Bameze nk’intama zitagira umushumba

Kubera kuyoborwa n’amahanga anyuranye iyobokamana ry’Umuryango wa Isaraheli ntiryari rikirongorotse. Hari haragiye hivangamo imyumvire n’imyemerere yo mu yandi mahanga. Ibi byatumye haba amatsinda anyuranye rimwe na rimwe ahanganye yo gusobanura iyobokamana: abafarizayi, abasaduseyi, abaherodiyani n’abandi. Hiyongeragaho kandi abahanuzi banyuranye bagendaga baduka na bo bagakurikirwa n’abantu benshi. Ibi byatumaga abantu bagana aha na hariya bashakisha icyabafasha mu iyobokamana. Uku kujya hirya no hino nibyo Yezu agereranije n’intama ziatagira umushumba zijya aho zishake zishakisha ibizitunga akenshi zigafata ibyo zitagenewe bishobora no kuzica.

Yezu ati : “imyaka yeze ni myinshi, ariko abakozi ni bakeya” : nk’uko tumaze kubibona abakozi ntibari babuze icyari kibuze ni abakozi b’ukuri, abashumba b’ukuri bamara umukeno. Abakozi benshi batazi ibyo bakora banyuka imyaka bakayangiza. Nyirimyaka, Imana niwe uzi kureba abakozi bakwiye niwe wohereza abakozi b’ukuri batanyuranye n’abandi bashobora kuba benshi bafite izindi nyungu. Aha ubuke ntibivuga ku mubare ( quantity), biravuga ku kamaro n’agaciro (quality). Iyo dusaba nyirimyaka rero dusabe cyane cyane abakozi bafite akamaro (quality) bitangira ubutumwa bashinzwe aho kureba ibindi.

Yezu Umushumba w’impuhwe ni we umenya abakozi beza tumusabe ngo aduhe abatwitaho batwerekeza ku Mana, kuko kuri ubu abasonzeye ubutangane, abakeneye guhura n’Imana ni benshi. Bigaragazwa n’uburyo abantu biruka bajya aha na hariya mu dutsinda (amadini) avuka buri munsi. Iki ni ikimenyetso cy’inyota y’Imana bababafite bakabura uyibamara.

Dusabe Nyir’imyaka yohereze abakozi mu murima we.

Kubaka ku Rutare

Inyigisho yo ku wa kane, Icyumweru cya I, Adiventi, 2013

Ku ya 05 Ukuboza 2013 – Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Iz 26,1-6; 2º. Mt 7, 21-24-27

Dukomeje icyumweru cya mbere cya Adiventi itwibutsa ko kwitegura Umukiza ari wo muhibibikano ngombwa ku muntu wese wumva ko yamenye Imana Data Ushoborabyose. Kuyizera no kuyishingiraho ubuzima bwose, ni ko kwiteganyiriza ibyiza bidashira bivugwa n’abahanuzi b’Imana kuva mu bihe bya kera cyane. Ni ko kwitegura kwinjira muri wa Murwa ukomeye cyane Umuhanuzi Izayi yatubwiye mu isomo rya mbere. Mu mvugo y’Ivanjili ya none, iyo mibereho ishingiye byose ku Musumbabyose, ni iy’umuntu w’umunyabwenge uzi kubaka ku rutare ibitazigera bisenyuka.

Ubwenge ni ukumva amagambo yose YEZU KRISTU yavuze tukayitaho. Umuntu wese ukora uko ashoboye kugira ngo atungwe n’Ijambo ry’Imana, uwihatira gushyira mu bikorwa icyo rimubwiriza, uwirinda uburangare butuma yohokera mu bindi bitwara umutima, uwihatira gukundana uko Ijambo ry’Imana ribivuga…umuntu nk’uwo ni we muhanga n’umunyabwenge.

Kugira ngo iyo ntambwe y’ubwenge nk’ubwo tuyigereho, ni ngombwa kwirinda ibintu byose byatuma duhuma tukabura guhanga amaso Uwadupfiriye ku musaraba. Ikintu cyose gituma umuntu arangwa n’ibikezikezi mu maso ntabone neza ibiri imbere, ni icyo kwirindwa. Kwitiranya ikuzo ridutegereje n’amarangamutima yo ku isi, ni byo bidutesha inzira y’Umukiro. Nta kintu na kimwe gishobora gushyirwa hejuru y’amagambo YEZU KRISTU atubwira: n’ubuzima bwacu ntibushobora gushyirwa hejuru ya YEZU KRISTU udukunda; ari ibyo ku isi, ari amoko, ari ururimi n’umuco, nta na kimwe kigomba gushyirwa hejuru y’iby’Imana idushakaho. Byose bimurikirwa n’Ivanjili maze bikatugirira akamaro kurushaho.

Ibyo dushyira imbere akenshi, si byo bidutegurira amahoro. Iyo ari ibintu bihabanye n’ugushaka kw’Imana Data Umubyeyi wacu, aho kutubeshaho biratworeka. Nta we uzaramba mu nzira mbi nk’izo zidutandukanya n’Ubugingo nyakuri. Kuzigenderamo ni ko kwiretera irimbuka, nta bwenge burimo; amayeri n’ubucakura nibicike, twiyubakire Ingoro izahoraho yo mu ijuru.

YEZU KRISTU waje mu isi kudukiza, natubere ibyishimo bihoraho. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, abatagatifu badusabire ubu n’iteka ryose. Amina.

« Nimwitegure Umukiza »

Inyigisho yo ku wa gatatu, Icyumweru cya 1, Adiventi, 2013

Ku ya 04 Ukuboza 2013 – Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Bakristu bavandimwe,

Ku cyumweru twatangiye igihe cy’Adiventi. Adiventi ni igihe cy’umwaka wa Liturujiya kimara ibyumweru bine. Ni kigufi, ntabwo umuntu amenya ukuntu Noheli igeze vuba. Ni igihe cyo kwitegura umunsi mukuru w’ivuka ry’Umukiza wacu Yezu Kristu.

Muri Adiventi abakristu bakora iki ? Muri Adiventi, Umubyeyi wacu Kiliziya adushishikariza kuzirikana ku maza ya Nyagasani Yezu. Koko rero Yezu yaraje, Yezu azaza kandi Yezu araza.

  • Yezu yaraje

Hashize imyaka irenga ibihumbi bibiri Yezu, Jambo w’Imana yigize umuntu akabana natwe. Yavukiye i Betelehemu, abyarwa na Bikira Mariya. Muri Adiventi twifatanya n’umuryango w’Abayisiraheli wategeje umukiza igihe kirekire. Hari ubwo bacikaga intege bakumva ahari Imana yarabibagiwe, yaribagiwe isezerano ryayo. Icyo gihe Imana yabohererezaga abahanuzi bo kubakomeza mu kwemera no mu kwizera.

  • Yezu azaza

Nyuma yo gusohoza ubutumwa bwe hano ku isi, Yezu yasubiye mu ijuru. Niyo mpanvu tatakimubonesha amaso y’umubiri. Ariko azagaruka mu ikuzo, aje kwima ingoma y’ibyishimo n’amahoro, ingoma y’ubutabera n’urukundo, ingoma izahoraho iteka. Ntiyatubwiye igihe azazira ; icyo yadusabye ni uguhora twiteguye. « Mube maso kandi musenge ».

  • Yezu araza

Mbere yo gusubira mu ijuru Yezu yahumurije intumwa ze. Ati « Ntimugire ubwoba. Ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza igihe isi izashirira ». Yashinze Kiliziya gukomeza ubutumwa yatangiye. Nako ni Yezu ukomereza ubutumwa bwe muri Kiliziya, by’umwihariko mu masakramentu no mu Ijambo ry’Imana. Yezu aza mu Ukaristiya kugira ngo aduhe ubuzima bwe, adutunge. Yezu adusanga mu isakramentu rya penetensiya akadusukura kandi akaduha imbaraga zo gukomeza urugamba turwana na Sekibi n’ibyo iduhendesha ubwenge muri iki gihe. Muri Adiventi abakristu bahabwa Isakramentu rya penetensiya bityo bakazakirira Umukiza mu mitima isukuye. Yezu kandi atugenderera mu mukene, mu murwayi ukeneye ko tumuvuza, mu munyururu ukeneye ko tumugemurira, ko tumuhumuriza. « Ibyo mwakoreye umwe muri abo baciye bugufi ni njye mwabikoreye ». Yezu akandi atugenderera mu isengesho cyane cyane rya rindi riduhuza n’abandi. « Iyo babiri cyagwa batatu bateraniye hamwe banyambaza, mba ni hagati yabo ».

Adiventi rero ni igihe cyo kuzirikana ku buryo tubana na Yezu, uburyo tumwakira, uburyo tumugeza ku bandi. Niba tutamwakira muri iki gihe, naza mu ikuzo naho ntituzabasha kujyana nawe.

  • Banguka Nyagasani

Bavandimwe,

Iyo dusomye Ijambo ry’Imana Kiliziya yaduteguriya uyu munsi, twibaza icyo Nyagasani ategereje kugira ngo aze yime ingoma.Azi ko hari abicwa n’inzara none aravuga inyama z’ibinure n’ibindi biryo bitetse neza ! Banguka Nyagasani witinda. Ntubona ko inzara yishe abantu ! Biriya biryo byiza n’iriya divayi yenze neza, nka ya yindi yo mu bukwe bw’i Kana bitugereho. Bigere ku bantu bose ntihazagire abakomeza kwicwa n’inzara n’inyota.

Banguka Nyagasani udukure mu cyunamo. Abacu bitabye Imana turakomeza kubaririra. Banguka uduhoze, uduhumurize. Banguka utsinde urupfu, urwango n’ubugome, ukwikuza n’ubwirasi biganisha ku rupfu.

Banguka Nyagasani udukure mu kimwaro. Tureke gusuzugurwa no guhora twubitse umutwe.

Nyagasani ashakira ikiza abantu bose, ntawe asize ku ruhande; aje guhumuriza abantu bose. Icyakora igihe dutegereje ko aza mu ikuzo, ni twe akoresha, ni twe akoreramo iyo tumwemereye. Mbese nka Bikira Mariya wavuze ati “Ndi umuja wa Nyagasani byose bimbeho uko ubivuze”. Iyo “Yego” ya Bikira Mariya yakurikiwe n’uko Jambo yigize umuntu maze akabana natwe. Igihe Yezu ataraza mu ikuzo akeneye “Yego” yacu kugira ngo ineza ye igere kuri bose. “Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu”. Ahera ku migati irindwi tumuhaye n’udufi dutatu (bamuhaye ibyo bari bafite byose) akagaburira imbaga ndetse bigasaguka.

Adiventi ihe buri wese kwinjira muri gahunda y’Imana nk’uko Umwana wayo Yezu yayitweretse, nk’uko Bikira Mariya yayinjiyemo. Imana ishaka ko abantu bose barya bagahaga bakanezerwa, bakabona ibyo kunywa bihagije, bakabaho mu mahoro no mu byishimo. Ntawe Imana yifuriza urupfu ishaka ko twese twisubiraho maze tukabaho. Imana yubaha buri muntu. None se ntiyamuremye mu ishusho ryayo! Idusaba kubaha buri wese no kumushakira ikiza tutagendeye ku bishashagirana cyangwa se ku marangamutima.

Adiventi nziza kuri mwese.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese

Inyigisho yo ku wa kabiri, icyumweru cya 1 cya Adiventi, 2013

Ku ya 03 Ukuboza 2013 – Mutagatifu Fransisko-Xaveri

Mwayiteguriwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Igihe cya Adiventi twatangiye ku cyumweru gishize ni igihe cyo kwitegura amaze y’umukiza. Nyamara muri uko kwitegura ukuza k’umukiza ntitugomba kwiyibagiza ko yaje kw’isi mu bwiyoroshye no kwicisha bugufi kugeza apfuye akamanukira mu irimbi. Nyamara ntabwo yaheranywe n’urupfu ahubwo yarazutse, asubira mu ijuru. Ariko mu kugenda yabwiye intumwa ze ko azaba ari kumwe nazo mu butumwa bwazo kugeza igihe azagarukira. Ubu rero dutegereje ko azagarukana ikuzo. Umwigishwa wa Kristu abaho muri uko kwizera ntabwo ajya yiheba. Yezu ni umwe, ari ejo hashize, ari none, ari n’ejo.

Umuhanuzi Izayi aradufasha kwitegura amaze y’umukiza. “Umumero” uzashibuka ku gishyitsi cya Yese, se wa Dawudi, ni undi mwami uzaba ameze nka Dawudi, ndetse akazana musumbya ibigwi. Ikizamuranga ni uko azaba yuzuye Umwuka w’Uhoraho, ni ukuvuga Roho Mutagatifu, Roho w’Imana. Azarangwa no gutinya Uhoraho no guca Imanza zitabera. Azarenganura abakene bo mu gihugu. Ntazarangwa n’ubuhemu.

Uwo mumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese, cyangwa uwo mukiza Izayi aduhanurira, afite imigenzo yihishe abami n’abategetsi benshi b’i Rwanda. Ngo azaragwa n’ubuhanga n’ubushishozi, ubujyanama n’ubudacogora, ubumenyi n’ukubaha Imana. Uwo niwe dutegerejeho paradizo dore ko ngo ku ngoma ye « ikirura kizabana n’umwana w’intama ». Kandi ngo icyo gihe « umwana ukiri kw’ibere azakinira ku kiryamo cy’inshira, igitambambuga cyinjize ikiganza mu mwobo w’impiri ».

« Uwo munsi inkomoko ya Yese izashyirwa ejuru nk’ibendera ry’igihugu »

Ubu buhanuzi butubwira amaza y’umucunguzi (messie) hari ababufata nk’inzozi ! Cyane cyane abababajwe n’abagome barangwa no kwica, kurenganya, gusuzugura Imana n’abantu. Nyamara Abanyarwanda bazi icyo guhunga igihugu bivuga, bari bakwiye kubangura amatwi bakumva ijwi ry’umuhanuzi Izayi. Uyu munsi bavuga ko ibendera ry’igihugu rizazamurwaho n’umwami wo mu muryango wa Yese, ni umunsi wo kugaruka kw’abajyanwe bunyago ba Isiraheli. Bazahindukira berekeza Yeruzalemu bava za Babiloni no mu bindi bihugu bari barahungiyemo. Ese ye, none Abanyarwanda twaba tuburirwa ntitwumve ?

Harya i Rwanda umwami w’amahoro twagize utinya Imana nka Dawudi ni nde?

Mu gutegura iyi nyigisho nashatse kwiyibutsa amateka y’Urwanda ngo menye umwami w’amahoro wategetse u Rwanda, atinya Imana kandi akubahwa n’abanyagihugu, tukaba twifuza ko yagaruka akadutegeka. Nta gisubizo nabonye. Nyamara nahise nibuka ko u Rwanda rwagabiwe Kristu Umwami. Icyo gihe u Rwanda rwari rukiri ku ngoma y’abami. Umwami wari ku ngoma icyo gihe ntabwo byamuteye ipfunwe. Nahise kandi nibuka ijambo dusanga mu ivanjili ya Matayo aho Yezu yibutsa iby’Umwami uzavuka mu muryango wa Dawudi. Mwihangane musome icyo iyo vanjiri ivuga : « Abafarizayi bamaze gukorana, Yezu arababaza ati «Icyo mutekereza kuri Kristu ni iki? Ni mwene nde?» Bati «Ni mwene Dawudi.» Arongera ati «Bite se ko Dawudi, abwirijwe na Roho w’Imana, amwita Umutegetsi, avuga ati ’Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye, ati: Icara iburyo bwanjye kugeza igihe abanzi bawe mbahindura imisego y’ibirenge byawe.’ Uwo rero Dawudi yita Umutegetsi we, yaba umwana we ate?» Ntihagira ubasha kumusubiza n’ijambo na rimwe; kandi kuva uwo munsi, nta n’uwongeye gutinyuka kugira icyo amubaza (Mt 22, 41-46). Mu by’ukuri Yezu niwe Dawudi mushya. Niwe umwami Dawudi yita Umutegetsi we (Zaburi 110, 1). Urwanda rero narwo rwahawe Kristu Umwami kandi hari undi mwami uruyobora.

Kiliziya yemeje ko Bikira Mariya yasuye u Rwanda. Ni koko yaje aje iwe aho abemera bakiriye Ingoma y’Umwana we. None se u Rwanda si urwa Kristu Umwami? Mu butumwa Bikira Mariya yahaye Abanyarwanda ngo bazabugeze ku isi, aragira ati “musenge ubutarambirwa kandi nta buryarya”, ati “musabire Kiliziya kuko hari ibibazo by’ingutu izahura nabyo”. Ngizo intwaro z’urugamba duhamagarirwa kurwana mu kwitegura umucunguzi. Bikira Mariya yaranagize ati “ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri”. Nimucyo twishimire ko ukwemera kuzaza, ariko natwe dukaze urugamba kugirango abemera babe benshi.

Urugamba duhamagarirwa kurwana ntabwo ari uruvusha amaraso. Urwo rugamba ni nk’urwo Yezu yarwanye akiza indwara z’amoko yose, ababarira n’abamugiriye nabi, yirukana roho mbi, yemera gupfa kuko yari afitiye Se ukwemera kwatumaga yiyumvisha ko atazigera amutererana. Ariko byamusabye gusenga no gushishikariza abe gusenga ngo batava aho bagwa mu bishuko.

Banyarwanda bavandimwe, ibishuko ni byinshi. Ni byinshi cyane. Nitureba nabi turibeshya urugamba dukore nka Petero wabonye bikomeye agafata inkota agakerera ugutwi kwa Malikusi. Nyamara Yezu yahise agusubizaho, asa n’umubwira ko yibeshye urugamba.

Bikira Mariya Mubyeyi, dufashe kwitegura amaza y’umwana wawe !

Padiri Bernardin Twagiramungu.