Inyigisho yo ku wa gatanu, 20 gisanzwe, C, 2013
Ku wa 23 Kanama 2013 – Mutagatifu Roza wa Lima
Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
AMASOMO: 1º. Ruta 1,1.3-6.14b-16.22; 2º.Mt 22,34-40
Ngo amategeko arusha amabuye kuremera! Byavuzwe ku mategeko asanzwe y’abantu. Abategetsi bashyiraho amategeko bakayakomeza n’ibihano ku batayubahiriza bikarushaho gukara. Imbere y’ayo mategeko, abantu baratinya bakaba ibikange. Batinya ibihano bikarishye bahabwa iyo bishe itegeko iri n’iri. Ariko se ayo mategeko yose yo mu isi aruta Amategeko y’Imana? Kuki abantu muri rusange badatinya batyo Amategeko y’Imana? Kuki yo bakeka ko nta buremere afite?
Impamvu z’ibyo byose, ni uko ibihano by’abica Amategeko y’Imana bitigaragaza vuba mu buzima bwo ku isi. Ikindi kandi Imana ubwayo nta bihano itanga. Ntiyaremeye abantu kubakorera umutwaro w’amategeko batinya ku buryo bahinduka ibikange. Yabaremanye kwigenga no kwiyumvisha akamaro ko gukurikiza Amategeko yayo. Umuntu waramuka amenye Amategeko y’Imana akayubahiriza by’ubwoba, uwo nguwo nta bwigenge bw’abana b’Imana yaba afite. Imana iraguhamagara ikakugaragariza URUKUNDO rwayo ugahora ukururwa na rwo rukaryoshya ubuzima bwawe bwose kuko kubahiriza Amategeko bitanga ubuzima bwiza butagize aho buhuriye n’umuzigo uremereye. Amategeko y’Imana cyakora yifitemo ubundi buryo buhana.
Ibihano bitugeraho igihe twishe Amategeko y’Imana, twabyita ingaruka nyirizina z’icyaha. Icyaha icyo ari cyo cyose kiba gifite Itegeko ry’Imana iri n’iri cyishe. Igihano si Imana igitanga, ni icyaha ubwacyo cyifitemo imbaraga zihana. Igihano cya mbere umuntu yikururira, ni ukubura amahoro mu mutima. Nta muntu witandukanya n’Imana wigiramo amahoro. Iyo yibwira ko afite amahoro, aba yibeshya. Iyo atabyumvishe hakiri kare ashobora kubyumvishwa n’iminsi cyangwa akazabyibonera atagifite umwanya wo kwikosora ngo agire amahoro. Usibye kubura amahoro y’umutima, hari n’ingaruka z’ibyaha zigaragariza mu nkurikizi z’ibikorwa byacu bibi. Ingero twatanga ni nyinshi: umuntu ufite ingeso yo kwiba ashobora kwibwira ko ntacyo bitwaye! Nyamara igihe cyose ntagenda yemye ni uguhora akebaguza nta mahoro yifitemo. Igihe iminsi 40 igeze agafatwa agahondagurwa akamererwa nabi, ubwo igihano kiba cyigaragaye. Umwicanyi w’umurozi cyangwa w’urugomo ashobora ate kwiyumvamo amahoro? Arahembwa se cyangwa ategerejwe n’umuriro w’iteka yikururira? Umuntu ashobora gusambana akandura sida cyangwa izindi ndwara; icyo si igihano ubusambanyi bwifitemo se?
Dutinya kandi tukumvira amategeko y’abantu. Dukwiye gutinya no kumvira kurushaho Amategeko y’Imana. Ni yo aruta ayandi yose uhereye ku ryo gukunda Imana n’umutima wawe wose kuruta byose. Gukunda Imana kuruta byose, ni ryo Tegeko riruta ayandi, ni na yo ntangiriro yo kubahiriza n’andi mategeko mu nzira ituzanira amahoro. Twese biratureba, abakuru n’abato, abakomeye n’aboroheje, abategetsi n’abategekwa, abanyacyubahiro na rubanda rwa giseseka. Nidukunda Imana Data Ushoborabyose tukubahiriza Amategeko yayo, tukihatira kumenya imibereho ya YEZU KRISTU n’Inkuru Niza ye, tuzamererwa neza mu mitima yacu, tuzakwiza ituze n’amahoro aho turi hose, tuzabana n’Imana ubuziraherezo mu ijuru.
YEZU KRISTU ASINGIZWE. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire.
23 KANAMA – Abatagatifu Kiliziya yizihiza:
Roza, Asteri, Filipo Beniti, Ewujeni, Abundiyo na Irene
Mutagatifukazi Roza wa Lima (30/04/1586-24/08/1617)
Mutagatifu Roza yavukiye mu mugi wa Lima muri Peru ku wa 30 Mata 1586. Ababyeyi be (Gasipari Flores na Mariya wa Oliva) bakomokaga mu gihugu cya Espagne. Izina bahaye umukobwa wabo ni Izabela Flores de Oliva maze nyuma bamuhimba Roza kubera ubwiza butangaje bw’umubiri we.