Ivanjili: Luka 5,1-11

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 5,1-11

Umunsi umwe, abantu benshi bamuniganagaho bashaka kumva ijambo ry’Imana; naho we akaba ahagaze ku nkombe y’ikiyaga cya Genezareti. Nuko abona amato abiri ku nkombe y’ikiyaga; abarobyi bari bayavuyemo boza inshundura zabo. Ajya mu bwato bumwe bwari ubwa Simoni, amusaba kubutsura gato. Nuko aricara, maze yigisha abantu ari mu bwato. Amaze kwigisha abwira Simoni ati “Erekeza ubwato mu mazi magari, murohe inshundura zanyu murobe.” Simoni aramusubiza ati “Mwigisha, twagotse ijoro ryose ntitwagira icyo dufata, ariko ubwo ubivuze ngiye kuroha inshundura.” Baraziroha maze bafata amafi menshi cyane, inshundura zabo zenda gucika. Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo babafashe. Baraza buzuza amato yombi, bigeza aho yenda kurohama. Simoni Petero abibonye, apfukama imbere ya Yezu avuga ati “Igirayo Nyagasani, kuko ndi umunyabyaha!” Koko ubwoba bwari bwamutashye we na bagenzi be, babonye ayo mafi yose bari bamaze kuroba. Barimo Yakobo na Yohani bene Zebedeyi, bagenzi ba Simoni. Nuko Yezu abwira Simoni ati “Witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu.” Nuko bagarura amato yabo ku nkombe, basiga aho byose baramukurikira.