Ivanjili ya Mutagatifu Luka 8,16-18

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 8,16-18

Nta muntu ucana itara ngo arishyire mu nsi y’ikibindi, cyangwa mu nsi y’urutara, ahubwo arishyira ku gitereko, agira ngo rimurikire abinjira bose. Koko rero, nta cyahishwe kitazahishurwa, nta n’ibanga ritazamenyekana. Mwitondere uburyo mwumva aya magambo. Kuko ufite byinshi, ari we uzongererwa; naho udafite, n’icyo yibwiraga ko afite bazakimwaka.”

1 Abanyakorinti 15,35-37.42-49

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye

Abanyakorinti 15,35-37.42-49

Bavandimwe, ubwo ntihabuze uwibaza ati “Abapfuye bazazuka bate? Bazahingukana umubiri uteye ute?” Mbega injiji! Ese icyo ubibye ntikibanza gushanguka ngo kibyare ubuzima! Kandi icyo ubibye gitandukanye n’urubuto ruzaza; ni akabuto gasa k’ingano cyangwa k’ikindi kindi. Ni na ko bimeze mu kuzuka kw’abapfuye: umubiri ujyira mu gitaka gushanguka, ukazukira mu budashanguka; ushyira mu gitaka ari nta kamaro, ukazukana ikuzo; ushyirwa mu gitaka ari nta ntege, ukazukana ibakwe; hahambwa umubiri usanzwe wa muntu, hakazuka umubiri wahinduwe na Roho. Ubwo koko habaho imibiri ya kamere gusa, hashobora no kubaho n’imibiri yahinduwe na Roho. Ni na ko byanditswe ngo: Muntu wa mbere, Adamu, yagabiwe ubuzima bw’umubiri, ariko Adamu wa kabiri, ugizwe na Roho, atanga ubuzima. Cyakora habanza ubuzima bw’umubiri, hagakurikiraho ubuzima bwa Roho. Muntu wa mbere wavuye mu gitaka ni umunyagitaka; Muntu wa kabiri, we, aturuka mu ijuru. Uko umunyagitaka yabaye, ni na ko abanyagitaka bameze,; uko uwaturutse mu ijuru ameze, ni na ko abagenewe ijuru bazaba. Nk’uko twabayeho mu misusire ya Muntu w’umunyagitaka, ni na ko kandi tuzagira imisusire y’Uwaturutse mu ijuru.

Ivanjili ya mutagatifu Luka 8,4-15

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 8,4-15

Nuko abantu benshi bamaze guterana, baturutse mu migi yose bamusanga, Yezu ababwira uyu mugani ati “Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba imbuto ye. Igihe abiba, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira; barazikandagira, n’inyoni zo mu kirere zirazirya zose. Izindi zigwa mu mabuye; zimaze kumera ziruma, kuko zabuze amazi. N’izindi zigwa mu mahwa; amahwa arakura, arazipfukirana. Izindi zigwa mu butaka bwiza; ziramera, zera imbuto karijana.” Amaze kuvuga atyo, atera hejuru, ati “Ufite amatwi yo kumva, niyumve!” Abigishwa be bamubza icyo uwo mugani ushaka kuvuga. Arabasubiza ati “Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’Imana; naho abandi bakabwirwa mu migani, ‘kugira ngo barebe boye kubona, bumve boye gusobanukirwa.’ Dore rero icyo uwo mugani uvuga: imbuto ibibwa ni ijambo ry’Imana. Abameze nk’imbuto zaguye iruhande rw’inzira ni abumva iryo jambo, hanyuma Sekibi akaza, akarikura mu mutima wabo, agira ngo batemera, bagakira. Abameze nk’imbuto zaguye mu mabuye, ni abumva iryo jambo bakaryakirana ibyishimo, nyamara ntiribacengere ngo ribashingemo imizi. Ni abemera by’akanya gato; ibishuko byaza, bagahita bacika intege. Abameze nk’imbuto zaguye mu mahwa, ni abumva ijambo, ariko imihihibikano n’ubukungu n’amaraha y’isi bikabapfukirana, bikababuza kwera imbuto. Abameze nk’imbuto zaguye mu butaka bwiza, ni abumva ijambo, bakaryakirana umutima ukeye kandi mwiza, maze bakera imbuto nziza babikesha ubudacogora bwabo.

Abapfuye bazazuka bate?

Ku wa gatandatu w’icyumweru cya 24 B gisanzwe,

22 Nzeli 2012 

AMASOMO: 1º.1 Kor 15, 35-49

2º. Lk 8, 4-15 

Abapfuye bazazuka bate? 

Mu iyobokamana, hagwiriyemo amatsiko menshi. Byinshi mu byo twemera biteye amatsiko. Ujyaho ukibaza uko Imana iteye! Wumva wabimenya neza mu bwenge bwawe. Wibaza uko yaremye n’igihe yaremeye ibyo ubona! Wibaza kandi igihe isi izashiririra! Ese ujya utinyuka no kwibaza igihe uzapfira n’uko uzapfa? Ese wibaza ikizakurikira urupfu rw’umubiri wawe? Ibyinshi mu bigize imyemerere yacu, ni amabanga akomeye. Ni na yo mpamvu tubyita amayobera. 

Abanyakorinti ndetse n’abandi benshi bo mu gihe cya Pawulo Intumwa, bahoranaga amatsiko yerekeranye n’umunsi w’izuka. Amizero y’izuka, ni inyigisho ikomeye yihariraga umwanya munini mu bakristu ba mbere. Si bo bonyine kandi kuko natwe amizero yacu ashingiye ku izuka nk’umutsindo w’ubuzima ku rupfu. Gupfa k’umubiri ntitubishidikanya na gato. Buri wese azi ko azapfa. Icyamwihishe kandi afitiye ubwoba n’isusumira, ni umunsi ibyo bizabera. Hari n’abavuga ko byaba byiza umuntu amenye igihe azapfira, ngo nta wakongera kugira nabi kuko yabaho yitegura umunsi we wa nyuma ku isi. Kubimenya cyangwa kutabimenya ariko, nta cyo byongera ku kuri kw’ibigomba kuba Data Ushoborabyose We azi neza. 

Abakristu ba mbere bahoraga bashishikariye gusenga no gutega amatwi inyigisho z’intumwa. Intumwa, ziyobowe na Roho Mutagatifu, ntizahwemaga gusobanurira abayoboke inyigisho z’iby’ijuru. Abakristu barabyumvaga bakanyurwa ariko ntibibabuze kugaragaza amatsiko akabije bafitiye zimwe mu ngingo z’ukwemera. 

Abapfuye bazazuka bate? Ni cyo YEZU ashatse ko uyu munsi tuzirikanaho by’umwihariko. Kuzuka ni ubuzima butera ubwuzu abakunzi ba KRISTU kuva kera. Bamwe batekerezaga ko bitazatinda kuko byagombaga kuba YEZU KRISTU agarutse gucira imanza abazima n’abapfuye. Nk’abanyatesaloniki bo, benshi muri bo bari barihaye kwirirwa bategereje ihindukira rya YEZU KRISTU, bityo bakabaho nta cyo bitayeho. Bamwe muri bo, no kurya nta cyo byari bikibabwiye. Hari n’abiberagaho batagira icyo bakora ngo bategereje umunsi w’izuka n’irangira rya byose. Pawulo Intumwa yabasobanuriye ko, uko ibyo bizaba n’uko bizagenda ntawe uzi umunsi ariko ko kwitegura ari ngombwa kandi ko Nyagasani atwihanganira ntiyihutishe uwo munsi ategereje ko twihutira kumugarukira. Kwitegura uwo munsi, ni ugukururwa n’ububengerane bw’izuka. Ubwo bubengerane buturuka ku guhindurwa ukundi k’umubiri wacu ushanguka. Umubiri wacu w’umunyantege nke uzahindurwa bundi bushya. Uzaba ari umubiri wambitswe ikuzo ry’izuka rya KRISTU.Nta wagira ubwoba bw’ibyo mu gihe azi ko YEZU amaze kuzuka yiyerekanye mu mubiri yahoranye ku isi ariko wahindutse ukundi. Koko rero, nyuma yo gutsinda urupfu, umubiri wa mbere uhinduka umubiri utakiboshywe n’amategeko y’isi. Uwo mubiri wigenga utakiremerewe na kamere y’inyagitaka, ni wo tuzambikwa ku munsi w’imperuka. Ni imbuto nziza izaba yeze ku kubaha YEZU KRISTU no kumukurikiza. Aha ni ho twumva ko nta muntu n’umwe uzaremererwa na kamere ye mu gihe azaba yarihatiye kuba indahemuka akurikiza Ivanjili. Kugira ishyushyu ryo kuzatsinda no kuzambikwa umubiri mushyashya, ni ko kuba igitaka cyiza cyakira ya mbuto YEZU abiba agamije kuturinda ubushanguke. 

Inzira yo guharanira ubwo budashanguka, ni iyo guhora dushakashaka uburyo twaryoherwa n’Ijambo ry’Imana, bityo imyanda yose duhura na yo tukayizibukira. Ni byo koko, uyu mubiri wacu wagenewe ubudashanguka uhora ukururwa n’icyaha. Mbere yo kwibaza uko tuzazuka, ni ngombwa kuzuka buri munsi! Igihe cyose ugiye kuzikama mu cyaha kubera intege nke z’umubiri, tekereza ko KRISTU yatsinze. Tekereza ko aguhanze amaso. Tekereza ko aguhagaze iruhande abengerana ikuzo ry’izuka kandi afite ububasha bwo kugukiza icyaha n’icyagane icyo ari cyo cyose. 

Abapfuye bemera IMANA DATA se wa YEZU KRISTU ku bwa ROHO MUTAGATIFU bumvira, abo ngabo bazazukira kubaho iteka mu bisingizo biryoshye. Abanze kwakira Ijambo ry’Imana cyane cyane abiyemeje kurwanya Imana, na bo ntibazapfa buheriheri ahubwo bazaberaho guhangayika ubuziraherezo. Bazabaho barira kandi bahekenya amenyo mu maganya tutabona uko dusobanura. Bambwe mu bari kuzajya mu muriro, barawuhonotse kuko bumvishe Ijambo ry’Imana bakemera guhinduka aho kurimbuka. Ijambo ry’agakiza twamamaza buri munsi, ni ryo rigenda ritabara bamwe na bamwe bemera. Duhore dusaba imbaraga zo kuryigisha dushize amanga kugira ngo muri Kiliziya dukomeze turohore abarohamye, bityo, ku munsi w’urubanza bazazukira kubaho iteka barindwe kuba mu muriro utazima iteka ryose.

YEZU KRISTU ASINGIZWE.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE. 

Padiri Cyprien Bizimana