Ivanjili ya Mutagatifu Luka 7,31-35

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 7,31-35

Yezu yungamo ati “Mbese abantu b’iki gihe nabagereranya na nde? Bameze nka nde? Bameze nk’abana bicaye ku kibuga, bamwe babwira abandi bati ‘Twavugije umwirongi maze ntimwabyina! Duteye indirimbo z’amaganya, ntimwarira!’ Koko rero Yohani Batisita yaje atarya umugati, kandi atanywa divayi, muravuga muti ‘Yahanzweho!’ Naho Umwana w’umuntu aza arya kandi anywa, muravuga muti ‘Ni igisambo, ni umusinzi, ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha!’ Nyamara ubuhanga bugaragazwa n’ibikorwa byabwo.”

Abantu b’iki gihe batabyina cyangwa ngo barire

Ku wa gatatu w’icyumweru cya 24 B gisanzwe

Ku ya 19 Nzeri 2012

AMASOMO: 1 Korinti 12,31;13,1-13; Zaburi 33 (32), 2-5.12.22 ; Luka 7,31-35

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

Abantu b’iki gihe batabyina cyangwa ngo barire.

Yezu aratura ijwi maze atangarire abantu arimo yigisha bafite imitima yanangiye. Yezu arabagereranya n’abana babwirwa n’abandi ko bavugije umwirongi w’ibyishimo ntibabyine. Hanyuma bateye n’indirimbo z’amaganya ntibarire. Yezu arabaha icyo kigereranyo ahereye ku kuntu abantu bitwaye imbere ya Yohani Batista abigereranya n’uko ubu bitwaye imbere ye. Kuko Yohani yaje atarya umugati ntanywe na divayi, abantu bavuga ko yahanzweho. Hanyuma Yezu aje arya kandi anywa bamwita igisambo, umusinzi n’incuti y’abasoresha n’abanyabyaha.

Uyu munsi rero Yezu Kristu wapfuye akazuka aje adusanga natwe ngo atwereke uburyo rwose tunangiye imitima. Bityo duhabwe na we ingabire yo kwisubiraho. Koko rero Yezu Kristu nta ko atagira muri Kiliziya ye ngo adushakire ingero nziza z’abatagatifu zishobora kudukora ku mutima ngo tuve hasi tumukorere. Ariko ikibabaje, iyo rwagati muri twe hahagurutse intwari ishaka kutubwiriza gukora icyiza no kureka ikibi cyose mu izina rya Yezu Kristu, aho kugira ngo tugire tuti ‹‹nihasingizwe Nyagasani Imana Se wa Yezu Kristu wemeye kongera kwigaragariza umuryango we akoresheje ubutumwa bwa kanaka››. Aho kubigenza gutyo dushaka impamvu zose zo kugaragaza ko nta cyo ari cyo. Iyo tutamwise umusazi nk’uko babyise Yohani Batista, tumutwerera ibyaha atigeze akora yareba nabi akanabifungirwa, cyangwa se akabyicirwa nk’uko Yezu Kristu byamugendekeye.

Uyu munsi Yezu Kristu wapfuye akazuka aragaya cyane iyo myitwarire yacu ibuza abahanuzi be gukorera mu bwisanzure. Ahubwo ugasanga turaha umwanya ibinyoma n’ibindi bidafite agaciro gahoraho. Naho ibidutoza ubutungane tukabyitaza dukomeje. Amakosa n’ibyaha byacu byabaye ahari byinshi kuburyo tutagikeneye kugira ugira icyo atubwira. Kuko ahari guhinduka kwacu kuri benshi bitari kuri gahunda. Turatinyuka tukiha uburenganzira ku byo tutemerewe. Kugeza naho twibwira ko kwica umwana ukiri mu nda ngo ari uburenganzira bwacu. Niba hari uburenganzira dufite ni ukubyara cyangwa kutabyara, gushaka cyangwa kudashaka, ariko hagati yo kwica no kutica nta guhitamo guhari. Ntabwo umwana uri munda ari akanyamaswa umuntu ashobora kwikiza igihe ashakiye. Amasaha yaba afite yose ni umuntu muzima. Ufite uburyo yishima cyangwa akababara. Ufite uburyo yirwanaho iyo atewe. Kandi yatsindwa n’abanzi agapfa urupfu nk’urw’abandi bantu.

Koko rero muri iki gihe cyacu, dukeneye abadutoza kurengera ubuzima bwa roho n’ubw’umubiri. Kandi abo Kristu Yezu wapfuye akazuka atwoherereza, ni bo bonyine babishoboye kurusha abandi. Kubera ko ubatuma ni we Nzira, ukuri n’ubugingo (Yh 14, 6). Dukeneye abadutoza gukunda ubusugi no kubuha agaciro. Ingeso mbi z’ubusambanyi si umuco ukwiriye abantu biyubashye. Nta muntu n’umwe ugomba kuduhatira kwigana ubukozi bw’ibibi. Twebwe turi aba Kristu. Kandi abakristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo n’ingeso mbi n’irari (Gal 5,24). Nk’uko nta burenganzira na mba dufite bwo kwica umwana uri mu nda. Ni nk’uko tudafite uburenganzira bwo gukora icyaha kindi icyo aricyo cyose. Iyo umugore ashyingiwe, nta burenganzira aba agifite bwo kuba umugore w’undi muntu, usibye kuba umugore w’uwamushatse. Natwe aba Kristu tujye twibuka isezerano rya Batisimu ko ryatwatse uburenganzira bwo gukoresha imibiri yacu icyo yishakiye. Kuko itakiri iyacu. Ahubwo twayeguriye Yezu Kristu ngo ayigenge nk’ingingo ze bwite kandi ngo ayigire ingoro za Roho we Mutagatifu (1 Kor 6,9-20). Dukeneye abatwibutsa ibyo byose mu izina rya Kristu Yezu wapfuye akazuka. Kandi dukeneye ababiduhamo urugero. Nyamara naho twakwigishwa dute. Ndetse tugahabwa n’ingero nziza ntacyo bizatumarira niba dukomeje kunangira imitima.

Umubyeyi Bikira Mariya nadusabire none ingabire yo gukingura imitima yacu. Kugira ngo Kristu Yezu wapfuye akazuka urimo akomanga ashaka ko tumukingurira ngo agenge gahunda y’ubuzima bwacu,tumuhe ikaze. Maze aze aturane natwe. Twishimire kumutega amatwi no kumuhimbaza. Twishimire kwakirana ineza abo adutumaho ngo barusheho kudufasha gusa na we. Maze tuzahore tumusingiza we wapfuye akazuka.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.

Isomo: 1 Abanyakorinti 12,12-14.27-31a

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye

Abanyakorinti 12,12-14.27-31a

Bavandimwe, mu by’ukuri umubiri ni umwe, kandi ugizwe n’ingingo nyinshi; ariko izo ngingo zose, n’ubwo ari nyinshi, zigize umubiri umwe: ni ko bimeze no muri Kristu. Twese twabatirijwe muri Roho umwe, ngo tube umubiri umwe. Twaba Abayahudi cyangwa Abagereki, twaba abacakara cyangwa abigenga, twese twuhiwe Roho umwe. Koko rero umubiri ntugizwe n’urugingo rumwe gusa, ahubwo ugizwe na nyinshi. Namwe rero muri umubiri umwe ari wo Kristu, kandi mukaba ingingo ze, buri muntu ku giti cye. Bityo rero, abo Imana yashyizeho muri Kiliziya, aba mbere ni intumwa, aba kabiri ni abahanuzi, aba gatatu ni abigisha. Hanyuma ikurikizaho abakora ibitangaza; abafite ingabire yo gukiza abarwayi, iyo gutabarana, iyo kuyobora n’iyo kuvuga mu ndimi. Mbese bose ni intumwa? Bose se ni abahanuzi? Cyangwa ni abagisha? Mbese bose bakora ibitangaza? Cyangwa bafite ingabire yo gukiza? Bose se bavuga mu ndimi? Cyangwa bose bazi kuzisobanura? Nimuharanire ingabire zisumbuye.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 7, 11-17

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 7,11-17

Yezu arakomeza ajya mu mujyi wa Nayini. Abigishwa be n’abandi benshi baramukurikira. Ngo agere hafi y’irembo ry’umugi, ahura n’abahetse umurambo bajya guhamba umuhungu w’ikinege, nyina akaba yari umupfakazi; kandi abantu benshi bo muri uwo mugi bari bamuherekeje. Nyagasani amubonye, amugirira impuhwe; aramubwira ati “Wirira.” Nuko yegera ikiriba, agikoraho, bari bagihetse barahagarara. Aravuga ati “Wa musore we, haguruka!” Nuko uwari wapfuye areguka, aricara, atangira kuvuga. Yezu amusubiza nyina. Bose ubwoba burabataha, basingiza Imana bavuga bati “Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo, kandi Imana yasuye umuryango wayo.” Iyo nkuru isakara muri Yudeya yose, no mu gihugu cyari kiyikikije.