Hozeya 11, 1.3-4.8c-9

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI HOZEYA 11, 1.3-4.8c-9

Uhoraho aravuze ati “Igihe Israheli yari akiri muto naramukunze, kandi nahamagaye umwana wanjye ngo ave mu Misiri. Nyamara Efurayimu ni jye wamufataga akaboko nkamwigisha gutambuka, ariko ntibigeze bamenya ko ari jye wabitagaho. Narabiyegerezaga mbigiranye urukundo, nkabizirikaho nk’uko abantu babigenza; mbiyegamiza ku musaya nk’umubyeyi uteruye umwana we, nca bugufi ndabagaburira. (Ariko banze kungarukira: nabasha nte kubatererana ?) Mu mutima wanjye nisubiyeho, impuhwe zanjye zirangurumanamo. Sinzakurikiza ubukana bw’uburakari bwanjye, kandi sinzarimbura ukundi Efurayimu; kuko ndi Imana simbe umuntu, nkaba Nyir’ubutagatifu rwagati muri mwe, sinzongera kugusanga mfite uburakari.”

Hozeya 10, 1-3.7-8.12

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI HOZEYA 10, 1-3.7-8.12

Israheli yari umuzabibu mwiza, ukera imbuto zishimishije. Uko imbuto zayo ziyongeraga ni na ko yagwizaga intambiro; uko igihugu cyayo cyarushagaho kurumbuka, ni ko n’inkingi z’ibigirwamana zarushagaho kuba nziza. Umutima wabo ni ibinyoma bisa, none bagiye kubiryozwa. Uhoraho ubwe agiye gusenya intambiro zabo, no guhirika inkingi zabo. Ubwo noneho bazavuga bati “Nta mwami tukigira kuko tutubashye Uhoraho. Ariko se ubundi bwo, umwami yatumarira iki ?” Ibya Samariya byo birarangiye: umwami wayo aragenda ayobagurika nk’agashami gatwawe n’amazi. Amasengero y’ahirengeye y’i Aveni, ari na yo mvano y’icyaha cya Israheli, azasenywa; amahwa n’ibitovu bipfukirane intambiro zabo, maze bazabwire imisozi bati “Nimuturidukireho !”, n’utununga bati “Nimudutwikire !” Nimubiba mukurikije ubutungane, muzasarura imyaka myiza. Nimwitongorere imirima ikiri mishyashya; kuko ari cyo gihe cyo gushakashaka Uhoraho, kugeza ubwo azaza akadusesekazaho ubutungane.

Hozeya 8, 4-7.11-13

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI HOZEYA 8, 4-7.11-13

Uhoraho aravuze ati “Abayisraheli biyimikiye abami batambajije, bishyiriraho n’abatware jyewe ntabizi. Bariremera ibigirwamana muri zahabu na feza yabo, bakikururira batyo kurimbuka. Samariya rero, ikimasa cyawe ndagihigitse ! (Koko uburakari bwanjye bwabagurumaniye : mbese bazanga gusukurwa kugeza ryari ?) Cyakomotse muri Israheli gikozwe n’umunyabukorikori, kikaba rero atari Imana. Ni yo mpamvu ikimasa cyo muri Samariya kizahinduka ishingwe. Babibye umuyaga, bazasarura serwakira; bameze nk’ingano zitagira amahundo, ntizivemo n’ifu, n’aho kandi yabonekamo yaribwa n’abanyamahanga. Efurayimu yagwije intambiro zo kuvanaho ibyaha, none dore zayibereye impamvu yo gucumura kurushaho. N’aho nayandikira ingingo igihumbi mu mategeko yanjye, babifata nk’aho ari ikintu cy’icyaduka! Bakunda kuntura ibitambo no kurya inyama zabyo, nyamara jye Uhoraho, ntibinshimisha. Kuva ubu nzakomeza  kwibuka amakosa yabo, mbaryoze ibyaha byabo, basubire mu Misiri.”

Hozeya 2,16-18.21-22

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI HOZEYA 2, 16-18.21-22

Uhoraho aravuze ati “Ni yo mpamvu, umugore wanjye w’umuhemu, ubu ari jye ugiye kumuhendahenda, nzamujyane mu butayu maze mwurure umutima. Nzamusubiza imizabibu ye, ikibaya cya Akori nkigire irembo ry’amizero. Azahanganiriza nk’igihe cy’ubuto bwe, mbese nk’igihe yazamukaga ava mu gihugu cya Misiri. Uwo munsi kandi – uwo ni Uhoraho ubivuga – uzanyita ngo ‘Umugabo wanjye’, uzahurwe burundu kongera kunyita ngo ‘Behali yanjye’. Nzagucyura ube uwanjye iteka ryose, dushyingingiranwe bishingiye ku butabera  n’ubutungane, duhorane urugwiro n’urukundo. Nzashyingiranwa nawe nkugaragarize ubudahemuka, maze uzamenye Uhoraho.”